Inkuru y’urupfu rwa Neema Jeannie Ngerero yakoze ku mitima ndetse ibabaza benshi, yaba abari bamuzi cyangwa abatari bamuzi ariko bamumenyereyeho kubyo kumurika imideli yari ahagazemo neza.
Inkuru dukesha Inyarwanda nuko umwe mubo mu muryango wa Neema Ngerero yasobanuye byimbitse kucyo bakeka cyaba cyaramuhitanye, avuga ko yasanzwe mu modoka yapfuye ndetse ko muri iyo modoka harimo umwuka mwinshi.
Yagize ati’ “Turagushimiye cyane kubwo kuba utubajije ukuri ku icyateye urupfu rwe. Neema yasanzwe yapfuye mu modoka ye, mu rugo rwa musaza we.
Imodoka yari iri mu igaraje ry’urwo rugo itazimije, ariko umuryango w’igaraje ufunze. Abaganga bahageze basanze ko hari umwuka mwinshi mubi witwa carbon monoxide mu nzu, ndetse no mu igaraje. Birashoboka ko yasinziriye mu modoka ye igihe yageraga mu igaraje, noneho uwo mwuka mubi ukamwica.
Kugeza ubu urupfu rwe rufatwa nk’impanuka kuko nta kimenyetso kindi cy’icyo yataba yarakoze neza, kandi nta kindi gikekwa cyateye urupfu rwe. Murakoze’’
Nyakwigendera Neema yaguye muri Leta zunze ubumwe z’america Ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 3 Ukwakira 2022,urupfu rwe rukaba rwamenyekanye cyane aho abantu benshi batangiye bamwifuriza iruhuko ridashira kumbuga nkoranyambaga.
Umuhango wo gushyingura Neema bizakorerwa muri Leza Zunze Ubumwe za Amerika, Phoenix, Arizona tariki 14 Ukwakira 2022.
Neema Ngerero upfuye akiri muto yavutse tariki 1 Mutarama 1997 atabarutse akiri muto kuko yari afite imyaka 25 y’amavuko gusa, apfuye amaze kugera kuri byinshi mu bijyanye n’imideri yakoraga bya kinyamwuga ndetse amaze no kuyizamura.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990