Umuryango wa Rwigara watsinze umujyi wa Kigali mu rukiko rukuru

Urukiko rukuru rwanzuye ko umuryango wa  uhabwa miliyoni 433 n’igihembo cya avoka cya miliyoni imwe,ni nyuma yuko uyu muryango ujuriye mu rubanza baburanagamo n’umujyi wa Kigali,uru rukiko rukaba rwatangaje ko utsinze.

Uyu mwanzuro ni wo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwarafashe, ariko umujyi wa Kigali n’umuryango wa Rwigara bikawujuririra murukiko Rukuru.

Umuryango wa Rwigara mu bujurire wasabaga ko umujyi wa Kigali uwishyura amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 900 angana n’agacirok’umutungo wabo w’ubutaka.

Ni mu gihe umujyi wa Kigali wo wajuriraga usobanura ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarenze imbibi z’ikiburanwa.

Gusa n’ubwo umuryango wa Rwigara watsinze uru rubanza, Adeline Rwigara uwuhagariye yatangarije VOA dukesha aya makuru ko atishimye.

Adeline yasobanuye ko umuryango we umaze igihe kirekire uburana umutungo wawo wafatiriwe n’umujyi wa Kigali kuko urubanza rwatangiye mu2012, ariko urukiko rukuru rukaba rutawugeneye amafaranga yose wifuza.

Yababajwe kandi n’igihembo cya avoka urukiko rukuru rwagennye kuko ngo ntigihwanye n’icyo bahaye abanyamategeko muri iyi myaka yose bamaze mu rubanza

Mu Rwanda hatangiye urubanza mu bujurire rwa ba Rwigara na Kigali bapfa  ubutaka - BBC News Gahuza

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *