Papa Francis,umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yahagaritse urugendo yagombaga gukorera muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo na Sudani y’Epfo kubera ikibazo cy’uburwayi bw’ivi.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ubu ubariwa imyaka 85 amaze igihe kirenga ukwezi agendera mu igare ry’abafite ubumuga kubera uburwayi amaranye iminsi mu ivi.
Urugendo rw’uyu Mushumba muri Afurika rwari ruteganyijwe kuva ku itariki ya 2 Nyakanga kugera ku ya 7 uko kwezi. Byari byitezwe ko azaba ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Abangirikani ku Isi, Justin Welby.
Itangazo rya Vatican rivuga ko uru ruzinduko rwasubitswe kubera uburwayi bw’ivi.
Rigira riti “Ku bw’ubusabe bw’abaganga ndetse no kwirinda gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu buvuzi bw’ivi rye, Umushumba Mukuru yasabwe kwimura Urugendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo rwari ruteganyijwe hagati ya tariki 2-7 Nyakanga, rwimurirwa ku itariki izatangazwa nyuma.”
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900