Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salima ukomeje kwesa imihigo itandukanye yongeye guhabwa igikombe gikomeye ku mugabane w’Afurika cyiswe “Forty under 40 Africa Award” kigenerwa ababaye indashyikirwa mu bikorwa binyuranye ku Mugabane wa Afurika.
Ni igihembo yaherewe mu gihugu cya Afurika yepfo mu mujyi wa Sandton ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Werurwe 2023.
Forty Under 40 Africa Awards ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa mu gushimira abakiri bato bafite munsi y’imyaka 40 bafite ibikorwa bihindura ubuzima bwa benshi ku Mugabane wa Afurika.
Abahembwa ni abafite ibikorwa by’indashyikirwa mu ngeri zitandukanye uhereye mu ishoramari kugera ku bindi bikorwa bifitiye akamaro sosiyete.
Mu gutanga ibi bihembo ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka, Xodus Communications Limited-Ghana, ibitegura yatoranyije abantu 126 bo mu bihugu 24 byo ku Mugabane wa Afurika.
Mu bahembwe harimo na Mukansanga Salima, Umunyarwandakazi umaze kwandika amateka mu gusifura ku ruhando mpuzamahanga.
“Forty under 40 Africa Award” yabaye igihembo cya kabiri Mukansanga yahawe muri Werurwe nyuma y’uko yashyikirijwe icya ‘Forbes Woman Africa’ gihabwa abagore bafite ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.
Yagishyikirijwe mu Nama ya ‘Forbes Women Africa’ yabereye muri Afurika y’Epfo ku wa 8 Werurwe 2023 ubwo iri shami rya The Forbes ryizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Umusifuzi Mukansanga Salima yahawe igihembo “Forty under 40 Africa Award” kigenerwa indashyikirwa mu bikorwa binyuranye ku Mugabane wa Afurika
Mukansanga Salima yasifuye imikino ibiri y’u Bufaransa mu matsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2022. Aha yari kumwe na Kapiteni wa “Les Bleus”, Hugo Lloris
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.