Umusirikare wa misiyo ya EAC yavuze ko icyibazo cya M23 ataricyo cy’ihutirwa cyane

Komanda w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasiruba (EAC) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Maj. Gen. Jeff Nyagah yatangaje ko icyihutirwa atari ukurwanya imitwe yitwaje intwaro nka M23.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cy’ubu butumwa giherereye i Goma kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2022, Gen. Nyagah yavuze ko ingabo za EAC zamaze kugera mu burasirazuba bwa RDC zizategereza iyubahirizwa ry’ibintu bibiri.

Ni ikiganiro yatanze ari kumwe n’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru bo muri RDC barimo Umugaba Mukuru w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa by’igisirikare n’iperereza, Maj. Gen. Chico Tshitambwe umaze iminsi akorera akazi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibigomba kubahirizwa ni ibyemezo byafatiwe mu nama yahurije abakuru b’ibihugu bya EAC i Nairobi n’ibyafatiwe mu yahurije Perezida wa RDC, uw’u Rwanda n’uwa Angola i Luanda ndetse n’iyubahirizwa rya gahunda yo kurambika intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi.

Yagize ati “Icyihutirwaga mbere na mbere yari inzira ya politiki. Ubu ngubu dufite imyanzuro ya Luanda na Nairobi. Rimwe na rimwe hari ubwo intambara itazana amahoro. Uba ukwiye kwifashisha dipolomasi.”

Uyu musirikare yogeyeho k’Icya kabiri cy’ingenzi mwamenya ni uburyo bwo kurambika intwaro no gusubira mu buzima busanzwe kandi ntikireba M23 gusa kubera ko birasa n’aho ari yo twaba tugiye kwibandaho. Dufite imitwe yitwaje intwaro irenga 120 muri RDC kandi yateje umutekano muke ku rwego rukomeye.

Gen. Nyagah yatangaje ko ubu buryo bubanza bwombi nibunanirana, ari bwo hazifashishwa imbaraga z’ingabo ziri mu butumwa bwa EAC. Agira ati “Ubu buryo nibutagira icyo bugeraho, ni bwo tuzahita twifashisha ingamba z’igisirikare.”

Ibisobanuro bya Gen. Nyagah bihabanye n’icyifuzo cya Leta ya RDC, kuko yo yatangaje kenshi ko ingabo za EAC zizajya kuyifasha kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro, iza Kenya zikarwanya by’umwihariko M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *