Ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, mu gihugu cya RDC habaye igitaramo cy’imbaturamugabo cya Fally Ipupa mu Murwa Mukuru Kinshasa kuri Stade muzamahanga ya Kinshasa.
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi cyane basaga ibihumbi 80000, gusa cyaje kubamo insanganya kubera umuvudo wabantu benshi, 11 bahasiga ubuzima.
Nkibindi bitaramo byose cyangwa se ahantu hahuriye abantu benshi haba hagombo kuboneka abashinzwe umutekano cyane Military Police.
Muri iki gitaramo kitabiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi hagaragaye umusirikare wa RDC yibyinira lumba afite n’icupa rya byeri mu ntoki.
Ntagitangaje kirimo kuko nubundi ubusanzwe abasirikare biki gihugu bakunda kugaragara mu mafoto n’amashusho adasanzwe aho abenshi bibaza ukuntu umusirikare agaragara mu bintu bidafututse kandi bisanzwe bizwiko bagira ikinyabupfura ndetse no kugendera ku gitsuri cy’abayobozi babo.
Bisa naho igirikare cya Congo gitandukanye nibindi bindi bisirikare ugendeye kubyo bakora mu ruhame bitagakwiye ku musirikare.
Ejo bundi naberetse vidéo igaragaza uko Perezida #Tshisekedi yirukag amasig mana ajya muri concert ya #FallyIpupa, nyuma nabagejejeh inkuru y'akababar ko cyaje kugwamo abarenga 160, uno munsi mbazaniye uko aba GP ba #Tshisekedi bari bacunze umutekano! #RDC Pays en faillite totale pic.twitter.com/wNaoHoaveE
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) October 31, 2022