Umutoza wa APR FC Adil Erradi yavuze amagambo akomeye ku makuru avugwa amwerekeza muri Simba SC

Mu minsi ishize mu binyamakuru byo muri Tanzania, inkuru zari nyinshi zivuga ko uyu mutoza ukomoka muri Maroc ari mu biganiro na Simba SC ngo abe yajya gusimbura Pablo Franco watandukanye n’iyi kipe.

Ubwo yagarukaga kuri iyi ngingo yo kuba yaragiranye ibiganiro na Simba SC, yavuze ko byaba byarabayeho cyangwa se bitarabayeho ari we bireba.

Ati “ari byo cyangwa atari byo, ni ibyanjye si ibyanyu, ninjye bireba icyo ni icya mbere. Icya kabiri njyewe nk’umutoza Adil ngomba kurangizanya na APR FC, Simba SC muri Tanzania ibyo ni ibibazo byabo, iyi ni APR FC tuvuga ibireba u Rwanda na APR FC, ibyo ni ibyanjye gu giti cyanjye, ari byo cyangwa atari byo, ni ibyanjye.”

Yakomeje kandi avuga ko hari abantu batatu bazafata umwanzuro ku hazaza he muri APR FC, we kugeza ubu nta bushobozi afite.

Ati “reka mbisubiremo ku nshuro ya gatatu, njye ndi umugabo ufite amahame agenderaho, hari abagabo batatu bazafata umwanzuro ku hazaza hanjye, Gen James Kabarebe, Gen Kazura na Gen Mubarakh.”

Adil Erradi winjiye muri APR FC muri 2019, ari ku mwaka we wa 3 ari na wo wa nyuma, amakuru avuga ko atazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka w’imikino utaha.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *