Umutwe wa M23 wemeje ko witeguye kwirwanaho ku bitero igiye kugabwaho FARDC na FDLR

Umutwe wa M23 washinje ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ko zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, barimo gutegura ibitero bikomeye kuri uyu mutwe mu gihe wo uri mu bihe byo guhagarika imirwano.

Mu itangazo wasohoye, umutwe wa M23 uvuga ko ihuriro rya FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS-FPP/AP/KABIDO, ryasoje imyiteguro y’intambara yatangiye mu minsi ishize.

Wavuze ko ibikoresho ndetse n’abasirikare byamaze kugezwa ku rugamba, ku buryo uruhande rwa Leta rwiteguye gukomeza imirwano, mu gihe muri iki gihugu habura igihe gito ngo hatangire ibikorwa by’amatora.

M23 yakomeje ati “Iryo huriro, mu buryo bw’agahato riri gukusanya ibiribwa, amafaranga n’ibindi bitandukanye mu bacuruzi n’abaturage bo mu bice bya Kiwanja, Rutshuru, Rubare, kalengera, Rugari no mu duce two hafi aho, byo gushyigikira ibikorwa by’ingabo zaryo mu ntambara.”

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, rivuga ko uyu mutwe “uzirwanaho mu kurinda ibirindiro byawo ibikorwa by’umwanzi bigamije kubyigarurira.”

Uyu mutwe uvuga ko ukomeje gusaba ibiganiro na Guverinoma ya RDC bigamije guhagarika aya makimbirane mu mahoro no “gushyira iherezo ku bwicanyi bukorerwa abaturage bacu.”

Ni ubwicanyi ngo bukorwa na ririya huriro kimwe n’indi mitwe ya ADF, CODECO, Mai Mai n’indi “isangiye ingengabitekerezo ya jenoside.”

Major Ngoma yakomeje ati “Aho bigeze, ntabwo dushaka kongera kubona ibikorwa bya kinyamaswa nk’ibyabaye kuri Ntayobera Fidele wishwe, agatwikwa, akaribwa na bagenzi be muri Kalima.”

Uretse ibisabwa na M23 ubwayo, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni na we aheruka gusaba mugenzi we Felix Tshisekedi kohereza intumwa ngo azigezeho ibitekerezo ku cyaba igisubizo ku bibazo bya M23.

Tshisekedi yohereje i Kampala intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Alexis Gisaro Muvunyi, zirimo umujyanama wa Tshisekedi mu bya gisirikare, Général Major Mualunda Tumba Franck n’Umuyobozi w’abinjira n’abasohoka.

Yabasabye kugirana imishyikirano n’uyu mutwe ariko Guverinoma ya RDC ibitera utwatsi.

Umuvugizi wayo, Minisitiri Patrick Muyaya, aheruka kubwira abanyamakuru ko Museveni yatanze igitekerezo cye kuri iyo ngingo, gitandukanye n’icyabo.

Yakomeje ati “Twebwe icyo dushyize imbere ni ibyavugiwe i Nairobi, M23 n’abayishyigikira bose bagomba gusubira mu birindiro bahoranye. Ntabwo dukeneye imishyikirano iyo ari yo yose n’umutwe witwaje intwaro, kubera ko i Nairobi twatangiye urugendo rwa politiki, rureba imitwe yose yitwaje intwaro.”

“Kuri twe, uwavuga wese igitekerezo cyacu ntabwo gihinduka. Bagomba kuva muri Bunagana, kubera ko i Luanda twemeje ihagarikwa ry’imirwano. Iyo ngingo tuyikomeyeho. Ibyo bavuga byose, mbere y’uko hagira igikorwa cyose, M23 n’abayishyigikira bagomba kuva muri Bunagana kandi ni umurongo weruriwe Museveni.”

Minisitiri Muyaya yavuze ko Museveni yatanze ibitekerezo bye ariko Congo yo aho ihagaze ni uko nta mishyikirano igomba kubaho.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *