Umuvugabutumwa wo mu murwa mukuru wa Kenya, Lucy Natasha n’umukunzi we w’Umuhinde, Stanley Carmel, bakoze ubukwe bwabo gakondo ku ya 29 Mutarama 2022.
Abatumiwe gusa nibo bitabiriye ubu bukwe bwabereye muri Evergreen Woodvale Drive House i Runda, muri Nairobi.
Hamwe n’abashyitsi babo bambaye imyenda ya kinyafurika, abo mu miryango ya Reverend Natasha na Prophet Carmel barateranye bahwiza urugwiro bashimangira urukundo abakunzi bombi basangiye.
Aba bombi ariko barateganya kuzasezeranira mu rusengero muri Canada nyuma nkuko byatangajwe na Nairobinews.
Mu gihe cy’umwaka bakundana, icyemezo cyo kubana cyaje nyuma y’amezi abiri Carmel, umuvugabutumwa w’Umuhinde abajije ikibazo mu rusengero rwo muri Boma Hotel i Nairobi.
Amakuru ya Nairobinews yari yerekanye uburyo aba bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe berekanaga urukundo bakundana, aba bombi bahoraga bashimisha ba nyirabukwe mu mafoto meza yanditseho ibisobanuro by’urukundo.
Mu minsi ishize, uyu muvugabutumwa w’ikizungerezi wo muri Kenya yari yatangaje ko yifuza imihango itatu; umwe muri Kenya, undi mu gihugu cy’umukunzi we, n’undi mu gihugu Carmel atuyemo.
Rev. Lucy Natasha azwiho kuba ari umwe mu bavugabutumwa bakiri bato bo muri Afurika bakize, wavutse ku itariki 23 Nyakanga 1992.
yashinze itorero rya gikirisitu mpuzamahanga ryitwa Prophetic Latter Glory Ministries International.
Benshi bamufata kandi nk’umwe mu bashumba bafite imbaraga muri Afrika bo mu gihe cye, aho amaze kugaragara mu biterane by’ivugabutumwa mu bihugu nk’u Bwongereza, Qatar, Dubai, Afurika y’Epfo, Nigeria, Malawi ndetse no mu Rwanda yarahageze.
Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya muri Kanama 2021 cyanditse ko benshi kubera ukuntu agaragara bamufashe nk’Umunyarwandakazi ariko ari ibihuha nawe yemeje ko ari Umunyakenyakazi w’Umugikuyu.