Nkurunziza Jean Paul wari usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Isango Star, yasezeye mu minsi ishize kuri iyi radiyo mu gihe imyiteguro yo yari irimbanyije.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo Nkurunziza yerekeje muri Canada aho agiye gukorera, ibintu byagenda neza akaba yazatwarayo n’umugore we bakaba bajya kwiberayo.
Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yari aherekejwe n’umufasha we, Nkusi Goreth.
Nkurunziza Jean Paul akaba aheruka gukora ubukwe na Nkusi Goreth, bwabaye mu ntangiriro za Nyakanga ndetse amakuru avuga ko yakoze ubukwe yaramaze kubona Visa ya Canada.
Jean Paul yari amaze imyaka 4 ari umuvugizi wa Rayon Sports kuko yagiye kuri izi nshingano 2019, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Radio1, Flasha FM ndetse na Radio Isango Star.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.