Umuvugizi wa Rayon Sports yakoze ubukwe na Gogo umufana wa APR FC

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yasabye ndetse anakwa Nkusi Goreth bita , mu muhango witabiriwe na bamwe mu byamamare.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2023 ubera ku i Rebero.

Byabereye mu Busitani bwa Mliman (Mliman Garden Rebero) aho Jean Paul yari agaragiwe n’abanyamakuru bagenzi be nka Rugangura Axel, Kanyamahanga Jean Claude, Hitimana Claude, Nuwamanya Bernard, Ngano Roben na Rugaju Reagan.

Munyakazi Sadate niwe wari Parrain ni mu gihe Rigoga Ruth wa RBA yari yari Marraine wa Gogo.

Ni ubukwe kandi bwitabiriwe n’umuhanzi Tom Close ndetse na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele.

Nyuma yo gusaba no gukwa bakaba basezeraniye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kanombe.

Nkurunziza Jean Paul uretse kuba ari umuvugizi wa Rayon Sports ni n’umunyamakuru wa Siporo aho akorera Radio Isango Star yanakoreye kandi Radio1, Flash FM kandi yanandikiye Umuseke.

Nkusi Goreth bagiye kurushinga ni umukomeye cyane w’ikipe ya APR FC ndetse na Arsenal mu Bwongereza.

Nkurunziza Jean Paul n’abari bamugaragiye

Sadate yari parrain

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *