Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda,  abwiye abanyamakuru  icyatumye Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutigana birukanwa

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, abwiye abanyamakuru ko Maj Gen Aloys Muganga yirukanywe kubera impamvu z’ubusinzi bukabije mu gihe Brig Gen Francis Mutigana yirukanwe kubera gusuzugura inzego za gisirikare. Abivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku mpamvu zatumye RDF yirukana abasirikare 116 mu gihe abandi 112 amasezerano yabo yaseshwe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi mu Ngabo za RDF, Col Lambert Sendegeya, yavuze ko amasezerano y’abasirikare ashobora guseswa biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imyitwarire igayitse. Ati “Mu bigenga umwuga wa gisirikare, iyo umuntu hari ibyo atujuje ashobora gukurwa mu gisirikare n’ubuyobozi bw’ingabo.”

Brig Gen Ronald Rwivanga yabajijwe niba uko kwirukanwa no gusesa amasezerano y’abasirikare, hari aho bihuriye n’impinduka ziherutse gukorwa mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda. Ati ” Ibyo bikorwa byombi byabaye mu gihe cyegeranye ariko nta sano bifitanye. Biratandukanye.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *