Umwe mu ba toza bakomeye waciye mu makipe atandukanye harimo na As vita club yo mu gihugu cya Congo Patrick Aussems wari umaze iminsi arambagizwa cyane na Juvenal Mvukiyehe yamaze kumvikana na Kiyovu sport imyaka 3.
Ni ibiganiro byari bimaze igihe biba mu buryo bw’ibinga ariko kuri ubu amakuru yizewe nuko uyu mugabo ibiganiro byageze ku musozo aho bivugwa ko yamaze gusinya imyaka itatu . Uyu muyobozi amaze iminsi I burayi Aho bivugwako yagiye kumvugana n’uyu mugabo ukomeye cyane wanatoje ikipe ya Simba SC mu myaka yashize.
Andi makuru avuga ko uyu mutoza azamanukana abakinnyi batatu bakomeye bazaza kongera imbaraga muri iyi kipe , kuburyo nta gihindutse intego yiyi kipe ari ugutwara cya shampiona y’umwaka utaha.
Ejo hashize nibwo hasohotse ifoto Juvenal ndetse na Patrick bari mu nama yo kongera amasezerano ariko iyi nama biravugwako byagenze neza kandi bikanaviramo uyu mutoza gusinya igihe kigera ku myaka 3 iri imbere.
Uyu mutoza w’umubiligi aakazaba yungirijwe n’umutoza ukomoka mu gihugu cya Uganda bivugwako ari Okwii wamurangiye Juvenal, kugira ngo aze afashe iyi kipe. Kandi azakorana n’umutoza w’abanyezamu witwa Ndaruhutse Theogene wanakoze mu ikipe ya Mukura VS.
Emmanuel Okwii ashobora nawe kongera amasezerano bitewe n’aba batoza iyi kipe igiye kuzana kuko Bose bakoranye n’uyu mukinnyi igihe kinini mu makipe yanyuzemo nabo bari bayarimo.
Kiyovu Sport nyuma yo gusinyisha uyu mutoza benshi batangajwe n’ibigwi byuyu mugabo banavugako iyi kipe ishobora kuzahatana cyane nkuko yabikoze muri uyu mwaka.