Umwami Mswati III wa eSwatini yasesekaye i Kigali mu mwambaro wa gakondo(AMAFOTO)

Mswati III Umwami wa eSwatini,yasesekaye i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane atungura abatari bake kubera  ya imyambaro gakondo yo mu gihugu cye yaje yambaye nacyane ko atari we mwami uri mu Rwanda wenyine.

Mswati III yaje harekejwe n’umwe mu bagore be ndatse nitsinda rinini bahita bahabwa Imodoka ibirekeza aho bagombaga gucumbika.

Uyu mwami yitabiriye Inama y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth’CHOGM’ iteganyijwe kuba uyu munsi tariki 24 Kamena 2022,aho yabanjirijwe nizindi nama z’amahuriro atandukanye,aho ku munsi wa mbre habaye  Inama y’ihuriro rya mbere ari ryo ry’urubyiruko rugize uyu muryango.

Ku munsi wakurikiyeho hatangijwe ku mugaragaro ihuriro ry’abagore ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland n’abandi batandukanye bahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byabo.

Habaye kandi izindi nama z’amahuriro  harimo iy’iry’Ubucuruzi ry’abagize Commonwealth ryatangijwe kuwa Kabiri tariki 21 Kamena 2022 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ndetse n’ihuriro rigamije kwiga ku iterambere ry’abaturage ryabereye muri M Hotel.

Biteganyijwe ko ayo mahuriro yose yabaye agomba gufata imyanzuro itandukanye bikazagezwa ku nama y’Abakuru b’Ibihugu izatangira kuri uyu wa 24 Kamena 2022.

Ubwami bwa eSwatini bwinjiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza mu 1968.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *