Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yitabye Imana(yatanze)

Inkuru y’urupfu rw’umwamikazi w’ubwongereza Elisabeth II ije nyuma y’inkuru zitandukanye zagiye zicicikana zigaragaraza ko arebye bikomye ndetse ko abaganga be bamwitaho bafite ubwoba bw’ubuzima bwe.

Kuri uyu wa kane umuryango we wateraniye hamwe  uhangayikishijwe n’ubizima bwe aho buri wese yamusabiraga kumererwa neza.

Umwamikazi Elisabeth II yimye ingoma mu mwaka 1952 akaba atanze amaze imyaka 70 ku ngoma ya cyami.

Nyuma y’urupfu rwa Elisabeth II umuhungu we w’imfura Charles niwe ugomba guhita yima ingoma ya cyami y’ubwongereza ndetse angomba no kuba umuyobozi wa leta 14 zigize ubwami bw’umbwongereza.

Mu itangazo ryatangajwe n’ingoro y’ubwami ‘Buckingham’ ryagize riti:”Umwamikazi yitabye Imana mu mahoro i Balmoral kuri iki gicamunsi.”

“Umwami n’Umwamikazi Consort baraguma i Balmoral iri joro bazasubira i Londres ejo.”

Abana b’umwamikazi bose bagiye i Balmoral, hafi ya Aberdeen,mu gihe abaganga bari  barikwita k’ubuzima  bw’umwamikazi wari urembye.

Umwuzukuru we Prince William nawe yarahari, hamwe na murumuna we Prince Harry wari munzira aza.

Umwamikazi Elizabeth II yari muntu ki?

Amazina ye yose ni Elizabeth Alexandra Mary, yavutse ku itariki 21 Mata 1926. Usibye kuba yari umwamikazi w’Ubwami bw’u Bwongereza, yari n’umwamikazi w’ibihugu 14 bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza mu muryango wa Commonwealth, birimo ikitwa Antigua and Barbuda, Australia, The Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, New Zealand, Papua New Guinea, Saint Kitts and Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent and the Grenadines, ibirwa bya Solomon n’igihugu kitwa Tuvalu.

Elizabeth wa 2 yavukiye ahitwa Mayfair, London mu Bwongereza, avuka ari umwana wa mbere w’abatware b’umujyi wa York, ni ukuvuga Duke na Duchess (ariko nyuma baje kuba umwami n’umwamikazi (George wa 6 na Elizabeth), byumvikana ko Elizabeth wa 2 yitiranwa na nyina.

Ise wa Elizabeth (George wa 6), yimye ingoma mu 1936, nyuma y’uko umuvandimwe we Edward wa 3 yeguye, bityo Elizabeth nk’umwana w’impfura yegukana inshingano zo kuzasimbura se.

Elizabeth yaherewe amasomo yose mu rugo iwabo, atangira kujya mu mirimo y’igihugu mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose, ari umwe mu bari bagize icyo bitaga Auxiliary Territorial Service (ishami ry’igisirikare cy’i bwami), ryabagamo abakorerabushake b’abagore.

Mu Gushyingo 1947, Elizabeth yashakanye na Philip Mountbatten, wari Igikomangoma cy’u Bugereki na Denmark ataraba Umutware w’umujyi wa Edinburgh, bamarana imyaka 73, ni ukuvuga kugeza Philip atabarutse muri 2021, amusigira abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Aribo ni Charles (Igikomangoma cya Wales); Anne (ugomba kuzasimbura nyina); Prince Andrew, uyobora umujyi wa York na Prince Edward, wari umutware w’igihugu kitwaga Earl of Wessex, hatarabaho ukwihuza kw’ibihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza.

Elizabeth yimye ingoma muri Gashyantare 1952 ise George wa 6 amaze gutanga, ni uko ku myaka 25 Elizabeth ahabwa ububasha bwo kuyobora ibihugu birindwi byigenga, biri mu muryango wa Commonwealth ari byo: Ubwami bw’u Bwongereza, Canada, Australia, New Zealand, South Africa, Pakistan, n’igihugu cyitwaga Ceylon (Sri Lanka), ndetse ahita agirwa n’Umuyobozi wa Commonwealth.

Elizabeth II, ku myaka 95 ni we mwamikazi w’u Bwongereza umaze igihe kirekire mu buzima no ku ngoma, ni na we mukuru w’igihugu w’umugore mu mateka umaze igihe kirekire ku buyobozi no mu buzima.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *