Umwe mu banayamakuru b’imikino Samu Karenzi wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera ubusesenguzi bwe bunyura benshi cyane cyane kubera ko adatinya kugaragaza aho ahagaze , akaba yaramenyekanye cyane mu kiganiro yakoreraga kuri Radio10 mu kiganiro kitwa Urukiko .
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko asezeye kuri iki kigo cy’itangazamakuru agishimira ku bw’inshingano cyamuhaye ndetse ko azagihoza ku mutima.
#Gushima: Ndashima @Radiotv10rwanda ,#Ubuyobozi ndetse n’abakozi bose ntibagiwe n’abakunzi batahwemye kudushyigikira! Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mubihe bitari byoroshye,ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nzabahoza ku umutima. #Mwarakoze🙏 pic.twitter.com/nykJ7itu1A
— Sam Karenzi (@SamKarenzi) September 28, 2021
Mu magambo ye yagize ati:” Ndashima ubuyobozi bwa RadioTV10 Rwanda ntibagiwe n’abakozi bose twakoranye n’abakunzi batahwemye kudushyigikira! Mwarakoze kunyizera mukampa inshingano mu bihe bitari byoroshye, ndashima akazi keza twakoze dufatanyije! Nkaba mbasezeranyije ko nanjye aho nzajya hoe ntazabatenguha.”
Samu Karenzi asezeye kuri iyi mirimo nyuma yaho hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko yaba agiye kuba umunyamabanga mushya wa FERWAFA gusimbura Uwayezu Regis uherutse kwegura nubwo aya makuru ataraba impamo.
Karenzi Sam yinjiye kuri Radio muri Kamena 2020, yahahuriye na Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver na Horaho Axel wari uhasanzwe, bazanye imikorere itamenyerewe mu kiganiro bise ‘Urukiko’, uburyo bakoragamo basa n’abahanganye bajya impaka ku ngingo zitandukanye (debate) byatumye bigarurira imitima ya benshi, kuzana uburyo abantu bakurikira ikiganiro kuri YouTube, byahise biba icyita rusange ku yandi maradiyo.
Hashize umwaka umwe bakora iki kiganiro, hahise habamo impinduka maze ikipe y’Urukiko barayitandukanya, Sam Karenzi agirwa umuyobozi wa Radio, Taifa ajyanwa mu kiganiro cya nimugoroba cya ‘Ten Zone’ gukorana na Jado Max maze Faustin amanurwa mu Rukiko asangayo Kazungu Claver wahagumye na Antha kuko Axel we nta minsi yahamaze yahise agenda.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube