Rudakubana Paul,umwe mu bagabo bakunzwe n’abatari bake kubera we n’abavandimwe be uburyo bagiye bashimisha ababa kurikira ku rubuga rwa Yooutube yitabye Imana apfuye urupfu rutunguranye.
Rudakubana Paul uvukana na Buhigiro Andre na Sindikubwabo Peter amakuru ahari nuko yitabye Imana azize urupfu urupfu rutunguranye aho yaguye aho bari batuye mu murenge wa Musanze akagari ka Cyabagarura mu Karere ka Musanze.
Inkuru ya Paul yemejwe na Ally Niyoyita,umunyamabanga nshigwabikorwa w’akagari ka Cyabagarura aho basanzwe batuye.
Paul yavutse 1964 akaba yagaragaraga nkurusha abandibavandimwe be mu biganiro babaga bagiranye n’abanyamakuru batandukanye.
Mukasenge Thérèse wabanaga nabo akaba ari na mushiki wabo avuga ko yabyutse atunganya umwana we mbere y’uko amujyana ku ishuri , nyuma nibwo yagarutse ajya kwita kuri basaza be asanga Paul yitabye Imana.
Yagize ati “Namaze gukora isuku nyuma nibwo nagiye kubona amazi yavuye mu cyumba cyabo agera muri ruganiriro ntekereza ko Andre yaba yanyaye mu buriri, mubajije arampakanira.”
Yakomeje agira ati “Ninjiye mu cyumba cyabo nsanga Paul aryamye hasi ntekereza ko yaba yahanutse ku gitanda akikubita hasi, gusa mukozeho nasanze yakonje cyane ntabaza abavandimwe nibo bambwiye ko byarangiye.”
Mushiki wa Paul yatangaje ko nta burywayi yigeze agaragaza vuba aha uretse ko yigeze kujya muri koma bamugejeje kwa muganga bamubuza kongera kunywa inzoga zimurusha imbaraga ariko yari yaranze kuzivaho we n’abavandimwe be.
Uyu muryango waba batatu Buhigiro Andre w’imyaka 85 ari nawe mukuru, Paul Rudakubana wari ufite imyaka 58 na Sindikubwabo Peter ufite imyaka 48 bavuga ko bavukiye mu Karere ka Muhanga Umurenga wa Nyabinoni.
Uhereye ibumoso , Peter , Andre na Paul (wambaye imyambaro y’ibara ry’umukara)
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.