Ku bufatanye bw’urugaga rw’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) n’ikigo Panos Grands Lacs (PGL), mu karere ka Burera,umurenge wa Rugengabali,akagali ka Muacaca umudugudu wa Nkoto hateguwe ikiganiro ku cyakorwa kugirango ikibazo cy’ingwigira ry’abana gikemuke burundu.
Iki kiganiro cyabaye kuri iki cyumweru tariki 18 Nzeri 2022,kitabirwa n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Dr Mushaija Geoffrey,Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal,ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke gahana imbibi n’akarere ka Burera Nteziyaremye Jean Marie Vianney.
Mu bandi bitabiriye iki kiganiro barimo umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mucaca Niyitegeka Elisabeth ndetse n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Rugengabali Zimulinda Tharcisse
Abanyamakuru barimo Karinijabo Jean de Dieu ukorera igitangazamakuru Amazing Grace Christian Radio ndetse na Umutesi Scovia umaze kubaka izina mu biganiro biharanira inyugu z’abaturage, nibo bari kuruhembe rw’ibibazo byabajijwe abaturage ndetse n’abayobozi bari bitabiriye iki kiganiro.
Ni ikiganiro cyaranzwe n’ibibazo bitandukanye bishingiye ku insanganyamatsiko yiki kiganiro,mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa kugirango ingwingira mu bana bari munsi y’imyak 5 ricike burundu ku bufatanye bw’abayobozi ndetse n’abaturage.
N’ikiganiro cyacaga ku ma Radio 13 ako kanya ndetse na televisiyo Isango star na Televisiyo Authantic.
Nkuko abanyamakuru batangiye bagaragaza agace ikiganiro kiri kuberamo, ariko banakomoje ku mibare y’ingwingira mu gihugu aho ihagaze,bagaragaza ko kugeza uyu munsi ingwigira riri kuri 33 % mu mwaka wa 2022 rivuye kuri 38% by’umwaka wa 2015, ku bana bari munsi y’imyaka 5.
Mu Intara y’amajyaruguru bigaragara ko ariyo ir’imbere mu ingwigira ry’abana bari munsi y’imyaka 5 aho bari ku kigero cya 41%, aha abanyamakuru bakaba basobanuye ko ariyo mpamvu iki kiganiro bahisemo ko ariho cyakorerwa.
Ubwo umunyamabanga nshigwabikorwa w’intara y’amajyaruguru yafataga ijambo yavuze ko yaje ahagarariye umuyobozi w’Intara utabshije kuboneka,yakomeje avuga ko Intara y’amajyaruguru iri hejuru ku gipimo cyo ku kwingira ku kigero cya 40.6% ndetse anongeraho ko akarere ka Musanze ndetse na Gicumbi aritwo turere turi hejuru cyane mu kugira imibare minini y’abana bangwingiye.
Yakomeje avuga ko hari gushyirwaho ingamba zituma iyi mibare igabanuka,harimo kwigisha abaturage ndetse no gushyiraho ibigo by’amarerero byita ku kugaburira abana ndetse binagira igihe cyo kwigisha ababyeyi uburyo bwo gutegura iryo yuzuye.
Umunyamakuru Karinijabo jean de Dieu yabajije ikibazo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Dr Mushaija Geoffrey impamvu ingwira mu bana bari munsi y’imyaka 5 riri hejuru muri iyi ntara kandi ari Intara igaburira Kigali ndetse ikaba ikungahaye ku biribwa ,asubiza ko harimo impamvu zitandukanye zirimo imyumvire y’abaturage aho usanga umuturage ashyira imbere imirimo ariko ntiyibuke ko no kwita ku mwana ari ngobwa harimo gukurikirana kubijyanye niryo yuzuye ndetse no kubundi burere muri rusange.
Umunyamakuru yongeye ku mubaza niba koko iki kibazo batari bakizi kuburyo ntacyo bakoze kare kugirango imibare imanuke,asubiza ko hari byinshi byakozwe kandi ko imibare igenda imanuka nubwo ubushakashatsi butarasohoka kugirango hagaragazwe imibare mishya igezweho.
Umuyobozi w’akarere ka Burera nawe yahawe ijambo avugako abaturage ba karere ka Burera, ko ikibazo cy’igwigira batarakigira icyabo, kuko usanga bita ku mirimo cyane ugasanga umwana adahawe umwanya uhagije wo kwitabwaho,aha yasabye abaturage ko bahindura imyumvire,bagakora ariko bakibuka ko umwana utitaweho ahura n’ikibazo cy’igwingira.
Yagize ati:”ababyeyi benshi bazinduka bajya gukora imirimo aho batahiye rimwe bagataha batinze ndetse rimwe bakanataha bananiwe, mu gutegura ifunguro bagategura iryo ikomeye usanga itafasha umwana kuba yarya iryo yuzuye,ubundi bafata umuvege(iryo igeretse ),kurya ugasanga birangiriye aho, hari nabashobora kuryama badakarabye kubera umunaniro urumva ko kumenya ko abana bakarabye nabyo biba ari ikibazo”.
Aha yageze ku buryo iryo yuzuye yagakwiye kuba iteguwe umunyamakuru aha ijambo umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mucaca kugirango amwunganire uburyo bateguramo iryo yuzuye.Aha yavuze ko iryo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri,ibitera imbaraga,n’ibirinda indwara.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yakomeje asobanura ko bimwe mubyo abaturage ba Rugengabali bakwifashisha bihari, avugako hari ibiyaga bibegereye bivamo indagara,avuga ko beza imboga ,imbutoto nazo yasobanuye ko zihari aho yatanze urugero ku rubuto rwa avoca,papaye nizindi, avuga ko ibi byose byitaweho bajya babivanga n’ibirayi ibijumba,amateke bikunda kwera muri uyu murenge, bikabafasha kurinda abana kugwigira mu gihe bahaye umwanya kwita ku mwana no kumuha iryo yuzuye.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nteziyaremye Jean Marie Vianney,ubwo yafataga ijambo nawe yatangira avuga ko imibare ya 2015 yari kuri 46% kugeza ubu imibare iheruka agaragaza ko ari 39% .Umunyamakuru yamubajije niba ikibazo atari ababyeyi bajya mu gucukura amabuye y’agaciro ugasanga batita kubana,umuyobozi w’akarere asobanura ko ataricyo kibazo ahubwo ko usanga ababyeyi batabyitaho bakumva ko kwita kubana bidakwiye guhabwa umwanya uhagije.
ikiganiro cyakomeje abaturage bahabwa ijambo ariko abenshi muribo bagiye bagaragaza ko ikibazo cy’imyumvire kiza imbere kurusha ibindi kuko bavugaga ko ibyo kurya babifite ndetse ko bimwe yewe usanga bihera ku mafaranga make kuburyo buri wese abona uko ahaha.
Pasiteri Nzabanita Noheri uhagarariye itorero Angrican, ubucidikoni bwa Rugendabali nawe yahawe ijambo,yerekana ko Imana nayo itemera ko umuntu yabaho nabi.
yagize ati:”Bibiriya nk’ijambo ry’Imana idusezeranya kubaho neza, mbere yuko Imana irema umuntu yabanje kurema ibimutunga birimo imbuto, muri Edeni tuzisangamo”.
Yakomeje avuga kukuba umuntu yabyara umwana w’ibibazo, Imana izabimubaza ,yongeraho ko abavuga ko Bibirya igaragaza ko tugomba kubyara tukuzura isi,bidakwiye,yerekanye ko abakirisitu babigisha ko isi yabo ari aho baba ndetse n’ubushobozi afite.
Ikiganiro cyakomeje umunyamakuru Scovia asaba umunyamabanga nshingabikorwa w’Intara y’amajyaruguru ko yatanga ingamba zuko iki kibazo cyakemuka burundu.
Uyu muyobozi yavuze ko bari gushyira imbaraga mu marerero y’abana, gutanga ibiganiro higishwa kwita kuryo yuzuye ndetse no gukorana nabafatanyabikorwa batandukanye barimo n’amadini.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yongeye gufata ijambo avuga ko abayobozi bose babyumvise kimwe iki kibazo cya kwihuta mu gukemuka, aha yatanze inama ko bakwiye kwifashisha baturage babyumva neza bakabyumvisha abandi.
Umuyobozi w’umurenge wa Rugengabali yahawe ijambo abazwa imibare y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi aho yasobanuye ko nta mwana bafite uri mu mutuku ndetse anavuga ko mu bana 12 bari bafite mu muhondo ubu hamaze gukira abana 8 hakaba hasigaye abana 4 gusa.
Aha umunyamakuru yamubajije ingamba zakoreshejwe,asobanura ko habanje gushakishwa abana bose bari bafite ikibazo, barabarurwa nyuma hashyirwaho igikoni cy’umudugudu,hashyirwaho uburyo ababyeyi babana bazajya baza ku gikoni cy’umudugudu kugirango bafashe abateka barimo abajyanama bubuzima,nyuma yo guteka bagaburira abana bagataha abana bamaze kurya.ikindi yongeyeho nuko abana byafashe iminsi 12 kugirango bamwe babe bavuye mu kiciro cy’umuhondo.
Ikindi Cidikoni yongeye kuri iyi ngingo nkumufatanyabikorwa mwiza muri iyi gahunda nuko buri mwana uri muri gahunda y’imirire mibi yagiye ahabwa umuntu umukurikirana wishoboye akamenya niba koko yitaweho ndetse nawe agashyiraho urwe ruhare kugeza avuye mu mirire mibi.
Yabsabanuye ko nawe ari mubafashe umwana ndetse ko nibura mu cyumweru agera kuri wa mwana kareba uko ameze nk’inshingana yihaye.
Umunyabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru yafashe ijambo ryo gusoza asaba abaturage biyi ntara kugira amahoro ariko avugako ibi bitashoboka hari igwingira,yasabye ko babyara abana bashoboye kurera ,kwirinda ubusinzi ndetse n’amakimbirane mu miryango.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990