Uruganda rwa Adidas rwashyize hanze urukweto rw’Ifarashi ruhagaze miliyoni 1.2 Frw

Uruganda rwa Adidas  rumenyereweho gukora inkweto zigezweho n’imyenda ahorwibanda cyane cyane ku bikoresho bya Sport rwakoze inkwito izajya yambarwa n’ifarashi ihagaze miliyoni 1.2 Frw.

Inkuru dukesha CNN umunyabugeni witwa Marcus Floyd ariwe wahanze iyi nkweto ku bufatanye n’ikigo cy’ubukerarugendo cya Lexington muri gahunda yiswe VisitLex.

Mu kwitegura isiganwa ry’amafarasi rizwi nka “Breeder’s Cup” riteganyijwe kubera muri Lexington muri uku kwezi,hakozwe izi nkweto mu rwego rwo kwita kubakiriya batunze ifarashi.

Abakiliya bazifuza bamaze gushyirirwaho uburyo batangira kuzibona, aho iza make zihagaze agera ku 1200 y’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyoni 1.2Frw.

Floyd  abinyuijije ku mbungankoranyambaga yagaragaje ko atewe ishema nizi nkweto ashimangira ko zihari kandi zambarwa.

Yagize ati “sintekereza ko hari n’umwe muri twe wari uzi ko ibintu byagera kuri uru rwego.”

Horse Kicks Marcus Floyd Sneakers Info

Help Your Horse Become a Sneakerhead With "Horse Kicks ...

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *