Ishimwe usanzwe ari umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda, akaba azwi ku izina rya ‘Prince Kid’ yatawe muri yombi tariki ya 25 Mata 2022,akurikiranweho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.
Uyu munsi tariki ya 4 Gicura 2022 byamenyekanye ko dosiye yagejejwe mu bushinjacyaha nyuma y’iperereza RIB imaze iminsi ikora kuri Ishimwe, irimo ibyaha bitatu akurikiranyweho, ibyo byaha bikaba ari: gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ibihano biteganywa ku muntu uhamijwe ibi byaha
Ingingo y’134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2.
Ingingo y’149 muri iri tegeko yo ivuga ko uwo urukiko ruhamije icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina,ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200.
Ingingo ya 6 y’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, h’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2.
Iyi ngingo ivuga ko iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko ntikirenge imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 ariko atarenze miliyoni 3.