Urukiko Rukuru yagabanyirije ibihano Jado Castar

Urukiko Rukuru rwagabanyije Jado Castar wari warakatiwe  igifungo cy’imyaka ibiri uyu yari yarahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, rukigira amezi umunani.

Ni ukuvuga ko mu mezi abiri ari imbere, Jado Castar azahita afungurwa, kuko yatawe muri yombi muri Nzeri 2021.

Castar wari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yari yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Yaje kujuririra Urukiko Rukuru ari narwo rwamukatiye gufungwa amezi umunani mu mwanzuro warwo wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022.

Mu bujurire bwe, Jado Castar yari yatakambiye Urukiko, arusaba kumugabanyiriza ibihano kuko mu kuburana kwe yemeye icyaha ndetse akagisabira imbazi.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ibyo yakoze byose yabikoze mu nyungu n’ishyaka ryo gukunda igihugu.

Ibyaha Jado Castar yari akurikiranyweho, bifitanye isano n’impamvu zatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021.

Ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

Volleyball: Jado Castar yashyizwe mu bakandida bemerewe kwiyamamaza

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *