Ni umwanzuro wafashwe n’abaforomo bo muri Leta ya ya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho biyemeje kujya mu mihanda iminsi 3 bagaragaza akababaro bafite ku mushahara muke bahembwa.
Kugeza ubu abaforomo15 000 bo mu mavuriro arindwi muri Minnesota babaye bahagaritse akazi guhera kuri uyu wa Mbere bajya mu myigaragambyo.
Ubu amavuriro bakoramo yabaye ahaye abandi baforomo b’agateganyo kugirango akazi kadahagarara
Urugaga rw’abaforomo muri Minnesota rwatangaje ko icyo bifuza ari ukongezwa imishahara no kongera umubare w’abaforomo mu mavuriro, bitabaye ibyo bamwe bakareka akazi.
Ibitaro byongereye abaforomo imishahara ku kigero cya 10-12% ariko abaforomo bo bavuga ko bashaka inyongera ya 30 % kuzamura. Ibitaro byo bivuga ko ayo mafaranga ari menshi ku buryo bitabasha kuyabona.
Bamwe mu baganga bavuze ko kubera amasaha menshi bakora n’abarwayi benshi bakira, bahura n’ibibazo by’umunaniro ukabije.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990