Ikigo FDA gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti muri Amerika cyemeje ko inyama z’inkoko zororewe muri laboratoire zishobora kuribwa n’abantu ntihagire ikibazo na kimwe bahura na cyo.
Ni ubwa mbere uburengazira bwo kuba izo nyama zaribwa butanzwe muri Amerika. Gusa mbere yo gutangira kuribwa, zizagenzurwa n’Ikigo cya Amerika gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi.
Izo nyama zitunganywa n’ikigo cyitwa Upside Foods, cyifashisha utunyangingo tw’inkoko zisanzwe, zakuze mu buryo busanzwe hanyuma kikarema utundi tubyara inyama zirererwa ahantu hihariye.
Inyama ziboneka ntaho ziba zitandukaniye n’izisanzwe gusa abahanga basobanura ko inkomoko yazo iba irimo ibindi bintu nk’utunyangingo tw’inyamaswa ziri mu cyiciro cy’imvubu n’inka cyangwa se ingurube.
Upside Foods isobanura ko nk’inka ikuraho utunyangingo ari iziba zidafite uburwayi na bumwe mu gihe ingurube nazo ziba zarapimwe ku buryo zidafite virusi zakwangiza utunyangingo twa muntu.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.