Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso yakatiwe gufungwa burundu

Urukiko rwo muri Burkina Faso rwakatiye Blaise Compaoré wabaye Perezida w’icyo gihugu gufungwa burundu, nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara wishwe mu 1987.

 

Sankara yishwe ku myaka 37 mu buryo bwakomeje guteza urujijo mu gihugu, nyuma y’imyaka ine gusa yari amaze ku butegetsi yagezeho muri Coup d’état.

Compaoré wari inshuti ya Sankara yahise amusimbura ku butegetsi akimara kwicwa, aza kubumaraho imyaka 27.

Yeguye ku wa 31 Ukwakira 2014 nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, yamushinjaga gushaka guhindura Itegeko Nshinga ngo agume ku butegetsi yari amazeho imyaka 27, ahita ahungira muri Côte d’Ivoire ari naho akiri.

Compaoré w’imyaka 71 yaburanishijwe adahari, hamwe n’uwahoze ashinzwe umutekano we Hyacinthe Kafando, na we wakatiwe gufungwa burundu.

Ku butegetsi bwe, ibibazo byose bijyanye n’urupfu rwa Sankara byarazinzikwaga, ariko amaze guhirikwa umubiri we uhita utabururwa, utangira gukorwaho iperereza.

 

Burkina Faso's ex-pres Compaore sentenced to life in prison over Sankara  murder | Reuters

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *