Hamida umukobwa wahoze akundana na Rwatubyaye Abdul umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Rayons Sport yatangaje ko asigaye agendera mu kagare,agaragaza ko uwari umukunzi we yamusize ageze aho amukeneye bitewe no gukurikira ibishashagirana.
Ati “abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganaga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) ya Infenction y’ibihaha.”
Hamida yavuze ko Rwatubyaye yari yaramurambiwe kubera ibishashagirana
Ati “ntabwo byari byaroshye, uwo ari we wese yakurambirwa kubera ibishashagirana ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ugusize ahazamuka mukomeze’ ariko ndashima Imana ndimo ndabona ubufasha bw’umuvandimwe wanjye (sister) kandi ngiye kurwana na byo byose.”
Rwatubyaye mu minsi yashize yabajijwe n’itanagazamakuru ku rukundo rwe na Hamida avugako rutagihari rwarangiye anasobanura ibyo umukunzi we yari yaratangaje ko basezeranye imbere y’Imana.
Yati “Ikintu navuga ni ugukuraho ibihuha byagiye bivugwa, ashobora kuba wenda yarabivuze ashaka kuvuga ko wenda nafashwe, ko nta wundi muntu ugomba kuba yanyegera cyangwa se yamvugisha cyangwa se twakundana ariko ntabwo gushakana cyangwa se gukora imihango ya Kisilamu, ntabyigeze bibaho.”
Yakomehje agira ati “Icyabaye ni ugukundana bisanzwe. Ikintu cyabaye ni ugutegura icyo gikorwa (ubukwe), byabaye igihe gishize ariko ubu nta bukwe buri gutegurwa, n’urukundo nta rugihari rwararangiye.”
Aba bombi batangiye gukunda mu mwaka wa 2019 ndetse urukundo rwabo ruza gukomera kugeza naho bari batangiye gutegura ubukwe bwo kwibanira akaramata gusa akaryoshye ntigahora mu itama ibyabo byaje kurangira bityo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900