Uwamwezi Nadège wamamaye nka Nana “City Maid”, yahawe imodoka n’umukunzi we Damas bitegura kurushinga

Umukinnyikazi wa Filime nyarwanda Uwamwezi Nadège wamamaye nka Nana  muri filime y’uruhererekane “City Maid”, yahawe imodoka n’umukunzi we Damas bitegura kurushinga vuba aha.

Ku rukuta rwa Instagram rwa Nana yasangije abamukurikira amafoto y’impano y’imodoka yahawe n’umukunzi we ahao yagaragaje ko yishimye bikomeye.

Yagize ati”Icyo navuga ni ‘Ndishimye cyane’, kandi birumvikana ko nishimye. Ndashaka kuvuga cyane ko ngushimiye ku bw’iyi mpano nziza wampaye. Nishimiye imbaraga ukoresha kugira ngo unshimishe ndagukunda”.

Nana utakibarizwa mu Rwanda dore ko hashize umwaka yaragiye mu gihugu cy’u Bubiligi aho byavugwaga ko agiye gutegura ubukwe bwe hamwe n’umugabo we dore imyiteguro irimbanyije.

Filime City Maid isanzwe icishwa kuri Television y’u Rwanda yatumye izina nana riba izina rikomeye muri filime nyarwanda bikaba byaratumye aba umwe mubigitsina gore bakundwa nabatari bake kubera ubuhanga mu gukina filime ndetse hakiyongeraho n’ubwiza asanzwe yifitiye.

Nana usibye gukina filime, ni n’umuririmbyi akaba n’umunyamideri. Yavutse mu 1993, avukira mu Rwanda. Mu gukomeza gushaka ubuzima, yafunguye butike yitwa ‘Nana Fashion Shop’ yitiriye izina rye muri cinema.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *