Uyu munsi hari kwizihizwa umunsi mukuru w’agakingirizo
Nyuma yuko habura umunsi umwe ngo hizihizwe umunsi mukuru w’abakundana abenshi bazi nka ”Valentine’s Day” . uyu munsi harimo kwizihizwa umunsi mukuru wahariwe agakingirizo aho kuri uyu munsi Minisiteri y’ubuzima ishishikariza abantu benshi cyane cyane urubyiruko kwifata m’uburyo bwo kwirinda imibonano mpuzabitsina kuko kuri uyu munsi abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina .
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR igaragaza ko mu 2023 hapimwe Abanyarwanda 1.111.600 bipimishije Virusi itera SIDA ku bushake, muri bo hagararagaramo 9.270 baranduye.
Imibare igaragaza ko mu bagore 681.934 bapimwe ku bushake, abantu 5.518 byagaragaye ko bafite Virusi itera SIDA mu gihe abagabo 429.666 bapimwe iyo virusi abagera kuri 3752 bayisanzwemo.