Kuri uyu wa 02/08/2021 i Kigali mu Rwanda habaye isimwa ry’amasezerano y’ubuhahirane ya hagati ya Perezida wa Repubulika yu Rwanda Kagame Paul na Perezida wa Repubulika ya Tanzaniya Madamu Saluhu nyuma yo kumwakira.
Kuruhande rwu Rwanda ayo masezerano yashizweho umukono na Minisitiri w’ububanyi namahanga Bwana BIRUTA Vincent kuruhande rw’u Rwanda na mugenzi we Minisitiri w’ububanyi namahanga wa Repubulika ya Tanzaniya Amb Liberata Mulamula
Ayo masezerano akaba ashingiye ku mubano wa kivandimwe n’ubuhahirane nk’uko Abakuru b’ibihugu byombi babibwiye Itangazamakuru nyuma yo gusinywa.
Andi masezerano ajyanye n’ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu nzego zishinzwe Abinjira n’abasohoka yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paola na mugenzi we ushinzwe itumanaho muri Tanzania, Dr Faustine Ndugulile.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye avuga ko u Rwanda na Tanzania bisangiye ikirenze imipaka kuko hari n’amateka bihuriyeho.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yashimiye u Rwanda kuba rwarafashe mu mugongo Abanya Tanzania mu gihe uwari Perezida John Pombe Magufuli yari amaze gutabaruka.
Perezida Kagame yavuze bimwe mu bigize ayo masezerano ati “By’umwihariko umuhanda wa gari ya moshi, gutanga amata ndetse n’imikorere inoze y’icyambu. U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe muri Tanzania mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi mu kwihutisha gukira icyorezo cya Covid-19”.
Ibyo Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya bakwitega ku ruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda
Abasesenguzi bagaragaza ko uru ruzinduko rugamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na Tanzania, nk’ibihugu bisangiye icyambu cya Dar-Es Salam, by’umwihariko kikaba ari cyo cyambu kiri hafi y’u Rwanda kurusha icya Mombasa muri Kenya.
Inzira inyuzwamo ibiciruzwa bijya cyangwa biva ku cyambu cya Dar Es Salam muri Tanzania yagiye ivugwamo inzitizi zidashingiye ku mahoro (NTBs) nk’uko bisobanurwa n’Umudepite w’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Mme Oda Gasinzigwa.
Gasinzigwa avuga ko mu byemezo n’amasezerano bifatwa n’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru nta kibazo kibamo, ariko ngo bigera hasi mu baturage bikazamo imbogamizi.
Yagize ati “Igicuruzwa runaka gishobora kugerayo bakavuga ko bari bwongere kureba ubuziranenge bwacyo, nyamara amategeko avuga ko iyo ibicuruzwa bivuye mu Rwanda byagombye guhita bigenda bikagera iyo bijya”.
Amasezerano yashyizweho umukono kandi arareba ibijyanye n’uburyo bwo kwishyura inzego zikora isuzuma ry’ibicuruzwa kuri za bariyeri mu buryo bunoze kandi bwihuse.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abikorezi muri Tanzania (TAAFA), Edward Urio avuga ko bagenzi babo ku ruhande rw’u Rwanda, ngo bafite imbogamizi y’uko ibicuruzwa byabo bimara iminsi myinsi mu nzira bitewe n’inzitizi zidashingiye ku mahoro.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru the Citizen, Leta ya Tanzania ivuga ko ifite icyifuzo cyo kubaka i Dar Es Salam, Ikigo gishinzwe koroshya urujya n’uruza, kigakemura ibijyanye n’imisoro n’amahoro ndetse no kureba amahirwe y’ishoramari yaboneka mu bihugu byombi (u Rwanda na Tanzania).
Tanzania ikaba yifuza kubaka ububiko bw’ibicuruzwa bwajya bwakira ibiva hakurya muri Aziya (u Bushinwa, u Buhindi n’u Buyapani) akaba ari ho u Rwanda rwajya ruvana ibicuruzwa.
U Rwanda ni cyo gihugu cya kabiri (nyuma ya DRC) kinyuza ibicuruzwa byinshi ku cyambu cya Dar Es Salam, bibarirwa hagati ya 30%-35% nk’uko the Citizen cyakomeje kibitangaza.
Mu mwaka wa 2019 Tanzania yoherereje u Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro k’ASmadolari ya Amerika miliyoni 247(ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 247), ni mu gihe u Rwanda rwo rwajyanyeyo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga eshanu z’amadolari ya Amerika (ni Amanyarwanda asaga miliyari eshanu).