Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yagize Valentine Rugwabiza intumwa ye yihariye muri Centrafrique ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’uyu muryango bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA).
Valentine Rugwabiza wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni agiye kuri uyu mwanya wo kuyobora MINUSCA asimbura Mankeur Ndiaye uzarangiza manda ye tariki ya 28 Gashyantare 2022.
Nyuma y’igihe bivugwa, ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022 nibwo António Guterres yatangaje ko Amb. Rugwabiza yemejwe kuri uyu mwanya.
Itangazo Umuryango w’Abibumbye washyize hanze watangaje ko mu byagendeweho Rugwabiza ahabwa uyu mwanya harimo inararibonye afite mu bya dipolomasi ndetse n’ibirebana na politiki yo ku Mugabane wa Afurika.
Amb. Rugwabiza yamaze imyaka irenga 30 akora mu myanya ifite aho ihuriye n’iterambere ndetse n’ibibazo by’umutekano muri Afurika, yabaye umwe mu babaye muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse anaruhagararira mu bihugu n’imiryango itanduakanye.
Kuva mu 2016, Rugwabiza yari ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumye ndetse akaba na Ambasaderi warwo muri Colombia na Jamaica.
Mbere y’izi nshingano yagiye akora mu myanya itandukanye yaba iyo ku rwego rw’igihugu ndetse na mpuzamahanga. Nko mu 2002, Rugwabiza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi n’Intumwa ihoraho yarwo mu Biro bya Loni i Genève, inshingano yamazeho imyaka itatu.
Kuva mu 2005 kugera mu 2013 yari Umuyobozi wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukungu, WTO. Ni we mugore wa mbere wafashe izo nshingano.
Hagati ya 2013 na 2014 yabaye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, ava kuri izo nshingano agirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Valentine Rugwabiza yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1963. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu.
Centrafrique Amb. Rugwabiza ahawemo inshingano ni igihugu gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda. Rufite Ingabo 1660 n’Abapolisi 459 muri ubu butumwa bwa Loni kuva rwabujyamo bwa mbere mu 2014. Ingabo zarwo ni zo zirinda Perezida wa Centrafrique kuva mu 2015.