Nkuko twari twabibagejeje ho ku munsi wejo aho ku eteje Nkundamahoro hiyahuriye umugabo ariko ubwo twabitangazaga hakaba hari hataramenyekana imyirondoro ye ndetse n’icyabiteye, amakuru atugeraho nuko uyu mugabo yitwa Twibanire Emmanuel ,akaba afite imyaka 41.
Uyu Twibanire Emmanuel , yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatandatu aho yasimbutse akikubita hasi agahita apfa. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kanama 2021, ahagana mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanywa(11:30am).
Dr. Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Iigihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yavuze ko nk’uko babikesha umugore wa nyakwigendera n’abavandimwe be, ngo yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire aho yari yaragerageje mbere kwiyahura ntibikunde.
Yagize ati “Twibanire Emmanuel yiyahuye avuye mu igorofa ya gatandatu arahanuka yikubita hasi ahita apfa nk’uko amashusho yafashwe na Camera(CCTV footage) yabigaragaje. Umugore we nabo bavukana bemeje ko nyakwigendera yari asanganywe uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire kandi ko yari yaranagerageje kwiyahura mbere ntibikunde. Ibi byemejwe kandi n’ibitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.”
RIB yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Twibanire Emmanuel wapfuye yiyahuriye ku nyubako y’Inkundamahoro ahazwi nko ku Mashyirahamwe aho yasimbutse aturutse mu igorofa ya gatandatu agahita apfa.