Umukobwa witwa Uwimanimpaye Claudine uheruka gutangaza ko yakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze muri Rubavu akamukura iryinyo, yemeye ko yabeshyeye uyu muyobozi nyuma yo gukoreshwa.
Mu cyumweru gishize ni bwo Uwimanimpaye yabwiye itangazamakuru ko yakubiswe na Gitifu Nkurunziza Faustin akamukura iryinyo, amuhora kuba yari yaramwangiye ko baryamana.
Ati: “Gitifu yarambwiye ngo turyamane ndabyanga arambwira ngo uzambona, nyuma nibwo yaje aho nkorera aramfata anyuzamo umutego, ankubita inshyi mvamo iryinyo.”
Gitifu Nkurunziza Faustin yaherukaga gutangaza ko ibyatangajwe n’uriya mukobwa biri mu mu mugambi mubisha umaze igihe utegurwa n’agatsiko ka bamwe mu bantu biyemeje kumuharabika.
Ati: “Ntabwo ari byo, ni umugambi mubisha umaze igihe utegurwa n’agatsiko kagamije kumparabika no kwangisha abaturage ubuyobozi. Bahimba inkuru z’ibinyoma banyuza mu itangazamakuru bakoresheje bamwe mu baturage batari inyangamugayo.”
Yavuze ko kuba hari abaturage bakoreshwa mu nkuru mpimbano z’ibinyoma bagamije kumusebya ibyo ari ibisanzwe.
Nkurunziza yasobanuye ko uriya mukobwa nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’inzego z’umutekano zifatanyije n’izibanze (command post y’umurenge) muri centre z’ubucuruzi n’ahahurira abantu benshi, basanze abantu benshi mu kabari barabakingira.
Uwimanimpaye we ngo yanze kwerekana ibyangombwa byerekana ko yaba yarikingije, ahubwo atuka ubuyobozi ku buryo byabaye ngombwa ko ajyanwa kuri Transit Center ya Kanzenze, bijyanye n’uko yari yanze kugaragaza ibimuranga akanasuzugura inzego z’ubuyobozi.
Nyuma ngo haje umugabo ufite akabari akoramo yitwaje fotokopi y’indangamuntu ye, birangira arekuwe arataha.
Gitifu Nkurunziza Faustin yavuze kandi ko uriya mukobwa wanze kwerekana ibyangombwa ari gukoreshwa na nyirakabari, bijyanye no kubaasanzwe akora amakosa menshi ndetse akagirwa inama ntiyikosore bikaba ngombwa ko ahanwa.
Ati: “Bityo rero arakoresha uriya mukozi agamije kwihimura ku buyobozi, ngo kuko akunda gucibwa amande kubera amakosa akora kenshi ndetse twigeze no kumufungira akabari kubera urugomo rukorerwamo.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko nyuma yo gukurikirana kiriya kibazo, bwemerewe na Uwimanimpaye ko yabeshyeye Gitifu Nkurunziza nyuma yo gukoreshwa n’abakoresha be.
Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’aka karere, Nkurunziza Faustin. Ati: “Uko byagenze ni uko umwana nk’uko yanabyivugiye akanasaba imbabazi umuyobozi w’umurenge, yaramubeshyeye.
Yaramubeshyeye avuga ko yakoreshejwe ndetse dusaba n’inzego kubikurikirana ngo bamenye abamushutse ndetse n’impamvu bamushutse. Ibyo byose rero inzego ziri kubikurikirana, tuzabimenya.”
Yunzemo ati: “Ariko ikigaragara umwana yarabeshye, ntaho byigeze bigaragara ko yashatse kumufata ku ngufu kuko ntaho bigeze bahurira, ikindiamenyo avuga ko yamukuye ntayo yabihakanye, iryinyo avuga ni iryo yavuyemo ubwo yakoraga impanuka akiri muto.”
Amakuru ahari nuko ubu Uwimanimpaye nyuma yo kwemera ko yabeshyeye Gitifu afungiye kuri Sitasiyo ya Kanama.
Hakizimana Damien wamukoreshaga yabwiye iki gitangazamakuru ko uriya mukobwa yemeye ko yabeshye nyuma yo kwihereranwa na Meya ndetse n’umuyobozi w’umurenge bakamwoshya, mu rwego rwo kwikuraho icyasha.
Yavuze ko Uwimanimpaye yakubiswe ku manywa y’ihangu ndetse hakaba hari impapuro zo kwa muganga zemeza koko ko yakubiswe, bityo akaba atumva impamvu bariya bayobozi binjiye mu kibazo kandi hari RIB igomba gukora iperereza nyuma yo kuregerwa.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu