Ku wa mabre Tariki 27 Kanama 2022 abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoze igikorwa cyo gusezera nk’intwari, umusirikare wishwe n’Abapolisi b’u Rwanda ubwo yarengaga umupaka akarasa ku butaka bw’u Rwanda tariki 17 Kamena 2022.
Sgt Mokili Kingombe Bebe, Yapfuye ubwo yari yinjiye ku mupaka w’u Rwanda, akarasa ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, babiri muri bo bagakomereka.Mu kwitabara, abo bapolisi nabo bahise bamurasa, ahita agwa muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda.
Sgt Mokili yarenze urugabano rw’ibihugu byombi yivovota ko agiye guhorera ingabo z’igihugu cye zaguye mu mirwano na M23. Ni umwe mu bavugaga ko M23 ifashwa n’u Rwanda bityo ko na we akwiriye kwihorera.
Ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, i Goma habereye umuhango wo kumuha icyubahiro. Abasirikare bagenzi be bamukoreye akarasisi, bamuterera amasaluti mu kugaragaza ko yapfuye gitwari.
Ibi bikorwa bishimangira uruhande Igisirikare cya RDC cyafashe rwo kumvikanisha ko u Rwanda arirwo shingiro y’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.Abasesenguzi banavuga ko kuba igisirikare kibibona gutyo, bishobora kongera ibikorwa by’ubushotoranyi mu nkengero z’umupaka.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu