Willy Essombe Onana mu myitozo Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura APR FC(AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona izakiramo APR FC tariki 26 Gashyantare 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gashyantare 2022 mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.

Abakinnyi bose ba Rayon Sports bayitabiriye. Willy Essombe Onana umaze iminsi arwaye umugongo we yakoze imyitozo mike, ahita yongera arasohoka.

Rayon Sports yakoze iyi myitozo nyuma y’uko ku wa mbere yari yatsinze Bugesera FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona.

Imyitozo yo kuri uyu wa kabiri yakozwe cyane n’abakinnyi batakinnye umukino wa Bugesera FC cyangwa se abinjiye basimbuye. Abakinnye uyu mukino bo bakoreye imyitozo yabo ku ruhande.

Iyi myitozo kandi yanakozwe na Bukuru Christophe wari umaze iminsi yaravunitse.

Rayon Sports ikaba yamaze kwemeza ibiciro by’uyu mukino aho uzaba ari wo mukino uhenze kuko mu myanya y’icyuhabiro (VVIP na VIP) ari 20000frw n’10000frw ni mu gihe ahasigaye ari 5000frw.

 

Umukino ubanza APR FC niyo yawutsinze ibitego 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe na Ruboneka Jean Bosco. Icya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *