Nkusi Thomas wamamaye nka ’Yanga’ mu gusobanura filime zamamaye nk’agasobanuye, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama.
Urupfu rw’uyu mugabo wakunzwe n’abatari bake rwemejwe na murumuna we Junior na we usanzwe asobanura filime, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Junior Giti yagize ati: “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye mukurum. Kuri njye uri nka data nahoze nizera ndetse nanareberaho kuri buri kimwe, uwo mfatiraho urugero ndetse n’umujyanama wanjye. Ruhukira mu mahoro.”
Inkuru z’urupfu uyu munsi ni akababaro ku banyarwanda kuku inkuru y’urupfu rwa Yanga yamenyekanye mu gihe Abanyarwanda bari bakiri mu gahinda, nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan waguye mu gihugu cy’u Buhinde azize kanseri y’urwagashya.
Yanga apfuye nyuma yo gukizwa kuko yari yatangaje ko yakijijwe ubu ari umukristu ukomeye
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +250783399900