Yanga yaherekejwe mu cyubahiro(AMAFOTO)

Nyuma yo kumusabira mu isengesho ryabereye mu rusengero rwa ‘New Life Bible Church’, Nkusi Thomas uzwi nka Yanga yaherekejwe mu cyubahiro.

Mu ma saa sita za manywa zirengaho gato nibwo umurambo wa Yanga wagejejwe mu irimbi rya Rusororo aho hari hategerejwe imihango yo ku mushyingura.

Pasiteri Frank Karemera niwe wayoboye uyu muhango ni sengesho aho yasomye ijombo ry’Imana riboneka mu gitabo cyEfeso 6:10 rigira riti:”Ibisigaye mukomerere mu mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.”

Yongeye ho ko ubuzima nta kintu kivuze mu gihe cyose butarimo Imana kuko gukomera mu buryo bukwiriye ari ugukomerera mu mwami Yesu.

Prosper ahagarariye umuryango wa Nkusi Thomas ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango yavuze ko Ibihe barimo bitoroshye ariko na none avuga ko ari byiza kuko tuzi aho ari yavutse nk’abandi bana akubagana nk’abandi bana agira igihe cyo gukura nio gukora.

Yakomeje avuga ko ubuzima bwe  bwararanzwe no kugira urukundo n’ubupfura kandi ubuzima bwe burangiye neza. Asoza ashima guverinoma, ibyamamare bitandukanye byababaye hafi ndetse n’umugore wa Yanga ndetse amuha inka, n’ubwo yabanje kubisasira avuga ko yabateye umunezero bityo atabura kubivuga n’ubwo atari ahantu heza ho kubivugira.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu bingeri zitandukanye barimo abazwi mu myidagaduro yo mu Rwanda nka  Alex Muyoboke,Bahati wamamaye muri Just Family,Super Manager, Rocky Kimomo, Chris Eazt nabo bari mu baje guherecyeza Yanga.

Abandi bitabiriye uyu muhango barimo John Rwangombwa, Umuyobozi Mukuru wa BNR ni umwe mu bitabiye igikorwa cyo guherecyeza Yanga,Aimable Twahirwa uri muri bamwe baje bahagarariye Minisiteri y’umuco ndetse banashyize indabo ku imva ya Yanga.

Hari kandi ibahagarariye ibinyamakuru bitandukanye birimo TV1, BTN, Igihe.com, Isimbi TV, Zacu TV, True Art, United Street Promoters, Hang Out n’imiryango inyuranye ya Yanga,Abagize Mashaliki n’Urugaga rwa filimi mu Rwanda nabo bahawe umwanya wo gushyiraho indabo.

Ahagana saa munani nibwo umuhango wo guherekeza Yanga wasojwe n’isengesho rya ya Pasiteri Frank nyuma imihango ikomereza ku gukaraba.

Umuhungu wa Yanga, Thompson ashyiraho umusaraba

Umugore wa Yanga n’abana be bashyira indabo ku imva ya Yanga.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *