Denis Obili Ogola umusore w’imyaka 30 ukomoka mu gihugu cya Kenya avuga ko yize amashuri menshi ahanitse ndetse harimo na masters, yifuzaga kuzatabara umuryango we, ariko ibi byose bikaba bitaramubujije kuba umushomeri kugeza naho acuraza amagi ku muhanda.
Denis avuga ko avuka mu muryango w’abana batandatu, abahungu batatu n’abakobwa batatu,akaba ari imfura muri bo.
Denis atangaza ko yiganye n’abantu bakomeye barimo Visi Perezida wa Kenya William Ruto,Philomena Mwilu akaba yungirije Visi Perezida w’urukiko rw’ikirenga,undi avuga biganye ni Eugene Wamalawa wigeze kuba Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cya Kenya.
Ese niki kihishe inyuma yo kuba Denis abayeho mu buzima bumeze butya kandi yaraminuje ndetse akaba yariganye n’abantu bakomeye ubungubu bagakwiye kuba bamufasha kugira ngo nawe atere intambwe mu buzima?
Obili avuga ko igihe yagerageje gushakisha akazi,yadepoje amabaruwa asaba akazi menshi ashoboka, nahantu henshi ariko ntibyamuhira kandi yari yujuje ibisabwa.
Denis avuga ko mu muryango w’iwabo ariwe wagize amahirwe yo kwiga amashuri menshi aho avuga ko umugwa mu ntege yarangije ayisumbuye gusa, abandi bose bananiwe kwiga kubera ubukene bw’umuryango.
Denis avuga ko yarebye ubukene yavukiyemo mu muryango we bituma yiga ashyizeho umwete kugira ngo azafashe umuryango we,kandi koko ibi yabigezeho kuko yize akagira impamyabumenyi nyinshi cyane.
Ubwo se yitabaga Imana ubuzima bwarushijeho kuba bubi,akaba arinabwo yahise ajyanwa kurererwa mu kigo cy’imfubyi cyabihaye Imana ajjyanywe n’umuturanyi we ninabwo yahise atangira amashuri abanza akayasoza mu mwaka wa 2003.Nyuma Denis avuga ko yahise akomeza amashuri yisumbuye nayo akayasoza mu mwaka wa 2007.
Nyuma yuko Denis arangije amashuri yisumbuye yahise ahabwa inshingano zo kwita ku bandi bana bashya bagenda bazanwa aho avuga ko yatangiye kubona ikizere agirirwa muri icyo kigo k’imfubyi.
Denis avuga ko izi nshingano yazitwayemo neza mu gihe kingana n’imyaka ibiri,aho nyiri kigo yamujyanye kwiga muri kaminuza akayigamo ibijyanye n’icungamutungo n’ubucuruzi aho yasoje kaminuza mu mwaka 2010 gusa ibirori babikoze mu mwaka 2013.
Denis ubona ko ari umusore w’ubwitonzi ndetse bikaba binagaragara koko ko azi ubwenge,aho anafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwemewe n’amategeko mu gihugu cya Kenya.
Obili nyuma yo kurangiza kaminuza yaje kubona akazi ariko kubera inzozi ze zo gushaka gufasha umuryango we ndetse no kugira ibyo ahindura mu gihugu yifuje gukomeza kwiga ngo azabone akazi keza.
Denis avuga ko yandikiye kaminuza imwe muri iki gihugu ayisaba kuyigamo,ndetse ngo yahise atangira gushakisha umuterankunga wazajya amwishyurira amafaranga ya buruse ku bwamahirwe aramubona yiyemeza kuzamwishyurira amafaranga y’ishuri.
Gusa yagumye yibaza uko yakwiga vuba akarangiza amashuri ariko arinako yandikira za kaminuza zitandukanya yaba izo mu gihugu ndetse nizo mu mahanga,nyuma aza kugira amahirwe urusengero yabagamo rumutera inkunga,ariko kubera ko yari umuhanga umuyobozi wa Kaminuza yiyemeza kuzamurihira amasomo yose.
Denis yasoje ikiciro cya kaminuza mu mwaka 2018 ari nabwo yatangiye kwiyemeza gushaka akazi,aho yatangiye adeposa aca hasi aca hejuru ariko umwaka urangira ntako aronse.
Nyuma yaje kongera kubona amahirwe yo kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu mwaka wa 2019 aricyo bita Master’s kubera ubusabe yagumye gusaba bwo kwiga,aho yayize akayosoza nyuma yaho nabwo ashakisha akazi biranga.
Denis avuga ko atajya asobanukirwa ibimubaho cyane ko kuri ubu amaze kugira impamyabumenyi zirenga 100 ariko akaba yarabuze akazi ahantu hose.
Denis agira ati: “Mwabantu mwe ntimwumve ko nize ibyo bishuri byose ngo mwumve ko nahiriwe,nabuze akazi ubushomeri burankubita kugeza ubwo nibaza icyo Imana yampoye nkakibura,bamwe mu nshuri zanjye banyibazaho najye koko nkumva ndashobewe,abo twasoreje kaminuza rimwe babonye akazi ndetse bafite imyanya ikomeye muri Leta,yemwe hari nabatarakomeje amashuri ariko njye ndayakomeza muburyo bugoranye ariko kubona akazi byaranze.”
Denis agumya agira ati “niba ari byabindi bavuga bihumuriza ngo nigihe kitaragera nanjye simbizi pe”.
Iyo Denis abyutse afata amafaranga y’igishoro akajya kubacuruzi b’amagi akabagurira agasubira mu rugo agafatisha Imbabura akayateka.
Mu gihugu cya Kenya igi ritetse riherekezwa n’ikirungo gikoze mu nyanya,iyo arangije guteka amagi arayafata akayashyira mu ndobo akazenguruka mu mujyi wa Nairobi akagenda agurisha abiganjemo abakora imirimo iciriritse.
Denis aka kazi kavunanye agakora atinuba kuko ntakangwa n’izuba cyangwa imvura,gusa aharaho agera akananirwa agashaka aho yikinga izuba yakumva agaruye akabaranga agahaguruka akagenda akajya gushaka abandi bakiriya.
Denis Obili Ogola umubonye utamuzi wakeka ko ari umuntu usanzwe utarageze no mwishuri kandi yaraminuje.
Denis wiganye nabakomye muri iki gihugu avuga ko hari naho yagiye atsindira imyanya ikomeye ariko bikarangira bayimutwaye,avuga ko agitangira ubu bucuruzi byamuteraga isoni ndetse avuga ko haraho yahuraga na benshi mubo biganye akabihisha gusa avuga ko ibi yabirenze kandi ko ibintu bimutunze atakibifata nkibisebetse.
Denis yabajijwe niba mu bucuruzi bw’amagi akuramo inyungu ifatika nuko asubiza ko biterwa nibyo yaranguye.
Yagize ati “inyungu iterwa nibyo ufite,iyo ufite igishoro gito n’inyungu iba nto,igishoro ni gito ariko kirantunze,wenda igihe kizagera nagure business yanjye”.
Uyu musore udacika intege usanga aho anyuze hose hari abamuca intege ndetse hari nabamutangaho urugero ko amashuri ntacyo amaze,gusa we avuga ko kwiga bituma umuntu yongera ubumenyi kandi ko bigirira agaciro nyirabyo.
Denis yabajijwe niba afite umukobwa bakundana avuko ntawe.
Yagize ati: “oya,kubera iki?suko ntamubura kuko ntari mubi cyane,ahubwo nibuka ukuntu ibintu byose bisaba ubushobozi runaka cyane bujyanye n’amafaranga ngahitamo kubyihorera.Hari uwo nigeze ngezaho igitekerezo arabwira ati ufite imodoka ?ufite amafaranga?nanjye nti ntabyo,ambaza icyo nabanje gukora mubuzima bwe nuko najye bindya ahantu bituma numva ibyo gukundana naba mbiretse,icyo nzi cyo nuko nimbona ubushobozi bazizana.
Denis yabajijwe niba koko diplome afite zitaba ari impimbano ariko we abahamiriza neza ko arizo nyakuri ndetse agenda azisoma imwe kuyindi agaragaza neza kaminuza yazikuyemo.
Denis avuga ko abonye igishoro yakomeza inzira y’ubucuruzi cyane ko ari akazi akunda cyane,gusa anavuga ko abaonye n’akazi yagakora ariko yongeraho ko akazi ko gucuza amagi kaba kuruhande kuko yaba abonye igishoro gihagije.
Denis avuga ko mu bimubabaza ari uko atarabasha gukura umuryango we mubukene cyane cyane mama we yasigaranye dore ko avuga ko yanarwaye umuvuduko w’amaraso kaba yarabuze ubushobozi bwo kumuvuza aho anemeza ko ashobora kuba yarabitewe no kuba atekereza ku muhungu we wize cyane ariko akabura akazi.
Denis Obili Ogola afite impamyabumenyi zisga 100
Denis Obili Ogola na William Ruto usanzwe ari Visi Perezida wa Kenya.
Src:AFRIMAX TV
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu