Umuhanzi rurangiranwa Diamond Platnumz yatunguranye kuri Sitade ya Kasarani muri Kenya asusurutsa abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Raila Odinga anasaba abantu kumutorera uyu mugabo ashyigikiye mu kuyobora iki gihugu.
Ubwo hari tariki 05 Kanama 2022 Diamond Platnumz yari yerekeje muri Afrika y’Epfo mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umukobwa we Tiffah. Ariko kuwa 06 Kanama 2022 yagaragaye afata indege avuga ko mu minota micye araba ari mu gihugu cya Kenya aho yari kumwe na Tiffah.
Diamond ntiyigeze asobanura neza icyo agiye gukora muri Kenya, ariko bitunguranye mu isozwa ry’ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida w’ishyaka rya Azimio, Diamond yatunguranye aririmbira abakitabiriye.
Uyu muhanzi yanafashe umwanya ahamagarira buri munya-Kenya gutora umukandida w’iri shyaka rya Railla Odinga. Amakuru yahise atangira kujya hanze ni uko Diamond yishyuwe asaga Miliyoni 43.3Frw bivuze Miliyoni 5 z’amashilingi ya Kenya mu gihe kingana n’iminota 3 yonyine yamaze ku rubyiniro.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu