Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022 ni bwo Yvan Buravan yasezeweho bwa nyuma, umuhango wabereye mu rusengero rwa EAR Remera rwakira abantu ibihumbi 3, rwari rwuzuye abantu mu ngeri zitandukanye yaba inshuti ze n’abo mu muryango baje kumusezeraho, byari mu marira menshi n’agahinda.
Muri uru rusengero ni n’aho habereye isengesho ryo kumusabira ryayobowe na Rev Past Antoine Rutayisire.
Rev Past Antoine Rutayisire yavuze ko na we akunda umuziki wa Yvan Buravan kuko yaririmbaga ndirimbo zitanga ubutumwa bwiza.
Ati “Umuziki wa Yvan Buravan ndawukunda kuko aririmba ibintu byiza. Uburyo bwiza bwo kubaho ubuzima neza ni ukubaho ufite intego kuko ubuzima ari bugufi”.
Mubyara we witwa Alain yavuze ko Yvan yari umuntu utangaje kuko no mu nshingano nyinshi yari afite yaboneraga umwanya umuryango we.
Ati “Yvan usize icyuho kinini mu bavandimwe. Tubuze ikintu kinini mu muryango. Yvan yari afite inshingano nyinshi ariko igitangaje ni uko twese yatuboneraga umwana uhagije kuva ku muto ukivuka kugeza ku musaza”.
Nyuma y’uyu muhango umubiri we wahise ujyanwa ku Irimbi rya Rusororo aho agomba gushyingurwa.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +250783399900