Zari Hassan n’umukunzi we basesekaye muri Kenya bakiranwa urugwiro rukomeye(AMAFOTO)

Zari n’umukunzi we basesekaye mu gihugu cya Kenya yakirwa nk’umwamikazi  aho bagiye muri iki gihugu Habura amasaha macye ngo ibirori by’abambaye ibyera byateguwe n’umuherwekazi Zari Hassan bitangire.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga kitiriwe Jomo Kenyatta yakiriwe n’abarimo Kabi wa Jesus na
Milly wa Jesus bakunze kujya kumwakira n’ubundi mu ngendo agirirayo. Hari kandi
ibitangazamakuru byinshi.

Zari ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ti:”Ibirori ni ibyacu ngo twishime duhure n’inshuti inyinshi tuba duherukana ariko nyuma yaho hari n’ibindi ntegenaya.” Yongeraho ati:”Nzakorana n’umugore wa Guverineri Mike Sonko dusure abana bo ku mihanda, gusa ntabeshye nari nkumbuye amafunguro ya hano arimo ubugali, inyama n’ibindi.

Yakomeje agira ati”nishimiye gukorana na Netflix imwe mu makompanyi akomeye azwi mu bucuruzi bwa filimi no
kuzitunganya ku isi ku mushinga wa Young, Rich and African. Ati:”Igice cya kabiri kigiye kujya
hanze ahubwo muriteguye? Gusa ni ibintu byiza gukorana. Kandi no kuba ikiganiro cyarabashije kuza
mu bya mbere byakurikiwe mu gihe kinagana n’ibyumweru 6 byacyo bya mbere”.

Nyiri Brookly City College yatangaje ko agiye gukorera ibirori muri Kenya mu masaha macye ashize
yo kuwa 07 Kamena abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:”Abafana banjye bose muri
Nairobi muratumiwe mu birori by’abambaye ibyera ku kabyiniro ka XS Millionaires kuri uyu wa 09
Kamena.”

Yongeraho ati:”Nzazana n’abandi benshi muze mureke twishimire ibirori duhure kuwa kane.” Ibi
birori bikaba bigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’ibyo Zari yahakoreye nabyo byitabiriwe
n’abambaye umweru muri Kenya mu 2018, icyo gihe yari afatanije n’umuvandimwe wa Diamond
Platnumz, Rommy Jons.

Zari yaraherekejwe n’umukunzi we Shakib

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *